![]() ![]() Ijambo “meta” riva mw’ijambo ry’iki-Giriki risobanura “hirya y’aho” (au-delà beyond). Zuckerberg yavuze ko iryo zina rishyashya rivuga ko uko umwanya uzagenda ushira ariko abayikoresha batazakenera gukoresha Facebook mu gukoresha ibindi bitangwa nayo (izindi products). Iyo kompanyi kandi yahishuye ikirango cyayo gishya (logo) kiri ku cyicaro cyayo i Menlo Park muri California mu guhindura logo yayo y’igikumwe cya Ndabikunze( “Like”) hamwe n’ikimenyetso cy’imibare gisobanura ibitagira iherezo (infinity) kiri mw’ibara ry’ubururu. “Tugiye kujya dukora nk’amashami abiri atandukanye, rimwe ry’ama apps (applications) yacu, irindi ku mbuga zacu nkoranyambaga. Yavuze ko izina basanganywe ridashobora gutanga ishusho yose y’ibyo bagiye kujya bakora byose mu gihe kizaza, hari hakenewe guhindura izina. ![]() Mark Zuckerberg,boss wa Metaīoss wa Facebook, Mark Zuckerberg, yatangaje iryo zina rishya kuri uyu wa kane tariki mu nama yo gutangiza umushinga wagutse wa ” metaverse” – isi yo kuri internet aho abantu bashobora kujya mu mikino, bagakora akazi kandi bagashyikirana mu buryo bw’ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru,ukaba wagira ngo urahibereye! Iyo ngingo ije ikurikiye amakuru y’ibanga twigeze kubatangariza atavuga neza Facebook, ashingiye ku mabanga y’iyo kompanyi yamenywe n’umwe mu bari abakozi bayo,aho yashyize ahabona zimwe mu nyandiko zayo zari zigenewe kuba ibanga. Izo mpinduka ntacyo zirahindura ku mashami yayo ariyo Facebook, Instagram na Whatsapp, hahindutse gusa izina rya kompanyi iyakomatanyije.Ni ukuvuga ko facebook whatsapp na instagaram zibaye iza meta,aho kuba iza facebook. Iyo kompanyi y’uyu muherwe ukiri muto ifite gahunda yo gushyira hamwe sisitemu zayo za internet mu by’imbuga nkoranyambaga igakora ikitwa Virtual Reality (VR). Rifitanye isano n’ijambo “Metaverse”, risobanura ngo “isi yo kuri internet “-ashaka kubaka ISI Nshya itagaragara-yo kuri internet. Zuckerberg nyiri facebook avuga ko yahisemwo Meta, ijambo ry’ikigereki risobanura rifashwe uko ryakabaye ngo – “hirya y’aho”( (au-delà cyangwa beyond). Facebook yahinduye izina ryayo yitwa Meta muri gahunda ndende yo guhindura isura y’iyo kompanyi. ![]()
0 Comments
Leave a Reply. |
AuthorWrite something about yourself. No need to be fancy, just an overview. ArchivesCategories |